• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
14 °c
Kigali
21 ° Sat
21 ° Sun
21 ° Mon
20 ° Tue
Friday, February 26, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Uncategorized

USA: Abadepite b’Abarepubulikani bari mu batoreye umwanzuro wo kweguza Perezida Trump

Na Muyobozi Jerome
January 14, 2021
Muri Uncategorized
1 0
0
1
Yasangijwe
14
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoye icyemezo cyo kweguza Perezida w’iki gihugu Donald Trump bamushinja kuba nyirabayazana w’imyigaragambyo yibasiye inyubako bakoreramo izwi nka ‘Capitol’.

Ubwo hatorwaga umwanzuro ku kweguza Trump, Abadepite 10 bo mu ishyaka rye ry’aba-Républicain biyunze kuri bagenzi babo b’Aba-démocrate batora ko Trump yeguzwa ku majwi 232. Kuri ubu hategerejwe umwanzuro Sena izafata kuri iki cyemezo.

Abadepite batoye umwanzuro wo kweguza Trump nyuma y’uko bari bamaze kumuhamya uruhare mu myigaragambyo yibasiye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro z’uku kwezi.

Abadepite bavuze ko ijambo Trump yavugiye hanze ya White House ku wa 6 Mutarama ari ryo ryabaye intandaro y’iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu munsi.

Muri iri jambo Trump yasabye abamushyigikiye gukoresha “inzira y’amahoro no gukunda igihugu kugira ngo amajwi yabo yumvikane”, yanabasabye kandi “kurwanya bikomeye” ibyavuye mu matora kuko yibwe.

Nyuma y’iri jambo nibwo abashyigikiye uyu mugabo ubura iminsi itandatu ngo ahererekanye ububasha na Joe Biden bigabije ahakorera Inteko Ishinga Amategeko ubwo yari mu bikorwa byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

Nyuma yo gusuzuma ibi byose Abadepite batoreye icyemezo cyo kweguza Trump kuko ibi bikorwa bye byagaragaje isura mbi kuri demokarasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugira ngo uyu mugabo yeguzwe burundu birasaba ko nibura bibiri bya gatatu by’abagize Sena batora uyu mwanzuro, nubwo abasesenguzi bagaragaza ko bishobora kuzaba n’ubundi igihe cye cyararangiye.

Kuba Abasenateri batorera uyu mwanzuro Trump yaramaze gusoza manda ye n’ubundi bizamugiraho ingaruka kuko bizamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ya 2024 kugira ngo yuzuze manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Ndacyayisenga Jerome

Inkuru Iheruka

Rubavu: Baracyanywa amazi y’ibirohwa

Inkuru Ikurikira

Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 mu gitero cyaguyemo umusirikare umwe muri Centrafrique

Inkuru Ikurikira
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrica zishe inyeshyamba 8 zifata mpiri 2

Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 mu gitero cyaguyemo umusirikare umwe muri Centrafrique

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

October 24, 2020
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

4
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

3
DRC: Abahagarariye Ibihugu Byabo Ntibemerewe Kurenga Kinshasa Nta Ruhushya

DRC: Abahagarariye Ibihugu Byabo Ntibemerewe Kurenga Kinshasa Nta Ruhushya

February 25, 2021
Rwanda: Jean Claude Iyamuremye yanenzwe kwiregura ko ‘nyina ari umututsi’ bityo atishe abatutsi

Rwanda: Jean Claude Iyamuremye yanenzwe kwiregura ko ‘nyina ari umututsi’ bityo atishe abatutsi

February 25, 2021
RDC: Mu ntara 4 honyine habarurwa imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, naho 8 niyo imaze gusenyuka muri 2019

RDC: Mu ntara 4 honyine habarurwa imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, naho 8 niyo imaze gusenyuka muri 2019

February 25, 2021
RCA: Ingabo zirimo  iz’u Rwanda zafashe icumbi  rya François Bozizé uyobora CPC

RCA: Ingabo zirimo iz’u Rwanda zafashe icumbi rya François Bozizé uyobora CPC

February 25, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist