• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
13 °c
Kigali
20 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
21 ° Thu
Sunday, January 17, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza inkuruyumunsi

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Na Ally Jado
June 1, 2020
Muri inkuruyumunsi, Nyamukuru, Politike, Ubucukumbuzi
466 35
0
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?
358
Yasangijwe
7.2k
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Urutonde rw’abahabwa amahirwe yo gusimbura Gatabazi ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Ubundi iyo umuntu atangiye ikivi siwe ucyusa,ikivi cya politiki cyo kirangizwa na nyirukugikora,mu gihe yahawe umwanya runaka yabishaka atabishaka abandi baraza bagakomerezaho yari ageze.

Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Garatabazi Yohani Mariya Vianey aherutse gusubika icyivi cye,nta kabuza agomba gusimbuzwa n’abandi bakamukorera mu ngata nkuko nawe yaje kuyikoreramo Musabyimana Jean Claude .

Rwandatribune.com mu makuru akomeye y’ubusesenguzi yuzuye ubucukumbuzi isanzwe ibagezaho yagerageje gukusanya abantu bafite ubunararibonye batatu bahabwa amahirwe yo kuba basimbura Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga intara y’Amajyaruguru,uru rutonde si ihame kuko byose bigenwa na Nyirububasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga ry’uRwanda.

Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Dore Uwambere uhabwa amahirwe yo kuba yayobora Intara y’Amajyaruguru

1.Depite Murekatete Tereza

Depite Murekatete Mariya Tereza

Uyu mutegarugori w’inararibonye mu bya politiki asanzwe mu nteko ishinga amategeko y’uRwanda umutwe w’Abadepite ayimazemo manda zigera muri 3,ubusanzwe n’inzobere mu by’ubuhinzi n’ubworozi akaba yarabaye n’Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu cyahoze ari Akarere ka Mutobo,afite impamyabushobozi ihanitse mu by’ubuhinzi bushingiye k’ubucuruzi (Agri Business)yakuye mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo.

abamuzi bavuga ko ari Umutegarugori utarya iminwa mu kunenga ibitagenda neza kandi yarangiza agatanga inama,asobanukiwe neza ibyo igihugu gishaka cyane dore ko amaze igihe muri Politiki,avuka mu Karere ka Musanze yakoze mu mishinga inyuranye yakoreraga mu cyahoze ari Intara ya Ruhengeri bituma azi neza iby’Intara y’Amajyaruguru ikeneye,ikindi azi kuvuga neza imbwirwaruhame bituma ari abaturage n’Abayobozi bashobora kumwibonamo.

2.Nzamwita Deogratias

Bwana Nzamwita Deo Meya w’Akarere ka Gakenke

Ubusanzwe uyu mugabo asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kuri manda 2 amaze kuyobora yigwijeho ibikombe by’imihigo y’Akarere ku rwego rw’Intara ndetse n’igihugu,afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu gutunganya ibishanga,aratuje cyane kuko amashuri yisumbuye yayize mu iseminari ku buryo abatamuzi bagira ngo n’Umusasaridoti,azi kwegera abaturage,akabunva,akarikira buri kintu cyose ntakimusoba,afata ibyemezo mu bushishozi kandi n’Umunyapolitiki akaba n’Umutekinisiye ikimugora n’Imbwirwaruhamwe ariko ibindi aragerageza,kuba azi neza umujyi wa Musanze kuko ari nawo atuyemo nabyo byiyongera kuba byamuha amahirwe yo kuyobora iyi ntara y’amajyaruguru.

3.Murindwa Prosper

Bwana Mulindwa Prosper Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Rulindo

Ubusanzwe Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rulindo ku mwanya amazemo manda zirenga ebyiri,abamuzi bavuga ko ariwe moteri y’ubukungu mu Karere ka Rulindo,n’umugabo utarya iminwa mu kunenga ibitagenda neza,afite impamyabumenyi mu by’ubukungu,yafashije Akarere ke mu kwesa imihigo,yatojwe n’uwari Meya Justus Kangwagye gukorera mu ikipe ku buryo buri mukozi mu Karere ka Rulindo yibonamo mugenzi we,ikindi Mulindwa Prosper n’umuntu usanga muri byose haba mu miyoborere myiza,ubukungu,gukemura ibibazo by’abaturage n’umunyapolitiki ndetse w’umutekinisiye ndetse azi kuvuga imbwirwaruhamwe.

Gatabazi Jmv yagizwe Guverineri w’Intara kuwa12 Nzeri 2017 ubwo yari avuye mu nteko nshingamategeko ku mwanya yari amazemo imyaka 10,yaje gukurwa n’Itangazo rya ministiri w’intebe ryo kuwa 25 Gicurasi 2020,abinyujije kuri Twiter Bwana Gatabazi yihutiye gusaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuaga ko Gatabazi bari barahimbye Trump bazamwibukira uburyo yakemuraga ibibazo byabo neza kandi mu buryo bwihuse,ariko kenshi hakaba harabagamo imyanzuro itarimo ubushishozi,bazamwibukira kandi ku rwagwa rwabo rw’urunyevunga abanyamusanze bubaha yagiye amena ngo n’urukorano,ikindi bazamwibukiraho  n’imbaraga yari yasize mu kurwanya Banki Lambert yamunze aka gace ndetse aza no kubisabwa na Ministiri Kaboneka ariko bikarangirira mu magambo gusa.

Mwizerwa Ally

Inkuru Iheruka

Burundi:Agathon Rwasa yiyambaje urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga,arusaba kwemeza ko ariwe watsinze amatora

Inkuru Ikurikira

Burundi:Umugore wa Pierre Nkurunziza yarwaye Covid19 ajyanwa kuvurizwa muri Kenya

Inkuru Ikurikira
Burundi:Umugore wa Pierre Nkurunziza yarwaye Covid19 ajyanwa kuvurizwa muri Kenya

Burundi:Umugore wa Pierre Nkurunziza yarwaye Covid19 ajyanwa kuvurizwa muri Kenya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

October 24, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

3
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

2
Umurambo w’umunyemari Mirimo wataburuwe hashakwa ibimenyetso by’Urukiko

Umurambo w’umunyemari Mirimo wataburuwe hashakwa ibimenyetso by’Urukiko

January 16, 2021
Rubavu:Abaturage babangamiwe n’umwanda batezwa n’umworozi w’ingurube.

Rubavu:Abaturage babangamiwe n’umwanda batezwa n’umworozi w’ingurube.

January 16, 2021
PS Imberakuri:Depite Christine Mukabunani yamaganye Itangazo Me.Ntaganda yasohoye mu izina ry’ishyaka rye

PS Imberakuri:Depite Christine Mukabunani yamaganye Itangazo Me.Ntaganda yasohoye mu izina ry’ishyaka rye

January 16, 2021
Umunyamakuru Tidjara Kabendera  yasezeye RBA amaze imyaka 18 akorera

Hamenyakanye Radio Nshya Tidjala Kabendera agiye gukorera

January 16, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist