• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
16 °c
Kigali
20 ° Thu
19 ° Fri
19 ° Sat
18 ° Sun
Wednesday, April 14, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

RCA: Ingabo zirimo iz’u Rwanda zafashe icumbi rya François Bozizé uyobora CPC

Na Ildephonse
February 25, 2021
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Politike, Umutekano
44 3
0
RCA: Ingabo zirimo  iz’u Rwanda zafashe icumbi  rya François Bozizé uyobora CPC
33
Yasangijwe
666
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z’iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu.

Minisitiri w’intebe Firmin Ngrébada yanditse kuri Facebook ati: “Ndashima cyane ko ingabo zacu n’inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi”.

“Inshuti zazo” yasobanuraga abasirikare b’u Rwanda n’Uburusiya baje gufasha ingabo za leta ya Perezida Faustin-Archange Touadéra guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n’inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n’iyicarubozo.

Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.Leta y’iki gihugu ivuga ko iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n’inyeshyamba.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by’ibanze bijya mu murwa mukuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga”.

Tariki 17 z’uku kwezi, leta yatangaje ko “yabohoje bisesuye” umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n’utundi duce abo barwanyi.

Umuryango w’abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara.

Inkuru Iheruka

The Bless wakunzwe mu ndirimbo nyinshi yagarukanye indirimbo ivuga urwo yakunze Umupolisikazi (Police Woman)

Inkuru Ikurikira

RDC: Mu ntara 4 honyine habarurwa imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, naho 8 niyo imaze gusenyuka muri 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

6
Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

5
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Kenya yafunguye uruganda rwayo rukora Imbunda rwuzuye rutwaye Miliyari 4 z’Amashilingi

Kenya yafunguye uruganda rwayo rukora Imbunda rwuzuye rutwaye Miliyari 4 z’Amashilingi

April 14, 2021
Nyuma ya AstraZeneca,Urundi rukingo rwa Covid-19 rwahagaritswe rukekwaho gutera indwara yo kuvura kw’amaraso

Nyuma ya AstraZeneca,Urundi rukingo rwa Covid-19 rwahagaritswe rukekwaho gutera indwara yo kuvura kw’amaraso

April 14, 2021
Abarwanyi ibihumbi 4 nibo bamaze kwisuganya muri Bijombo,Minembwe na Uvila bayobowe na Col.Makanika

Abarwanyi ibihumbi 4 nibo bamaze kwisuganya muri Bijombo,Minembwe na Uvila bayobowe na Col.Makanika

April 14, 2021

Musanze: Mu gisa n’amayobera amazi y’ikiyaga cya Ruhondo yikozemo inkingi ifite uburebure bwa km 1 y’ubujyejuru(Amafoto)

April 13, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist