• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
22 °c
Kigali
20 ° Thu
19 ° Fri
20 ° Sat
18 ° Sun
Wednesday, March 3, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

PS Imberakuri:Depite Christine Mukabunani yamaganye Itangazo Me.Ntaganda yasohoye mu izina ry’ishyaka rye

Na dorcas
January 16, 2021
Muri Nyamukuru, Politike, ubutabera
29 2
0
PS Imberakuri:Depite Christine Mukabunani yamaganye Itangazo Me.Ntaganda yasohoye mu izina ry’ishyaka rye
22
Yasangijwe
447
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Me.Ntaganda Bernard ashobora kwisanga mu maboko y’ubugenzacyaha kubwo gukoreshya inyandiko mpimbano no kwiyitirira icyo atari cyo

Depite Christine Mukabunani yiteguye gushikiriza Me.Bernard Ntaganda ubugenzacyaha,kubwo gukomeza kwiyitirira Ishyaka rya PS Imberakuri no gukoresha ibirango byaryo kandi yarirukanywe.

Ibyo bibaye mu gihe Me.Bernard Ntaganda aho asohoreye itangazo rwandatribune.com ifitiye kopi, risaba Leta y’uRwanda gukura ingabo zarwo muri Santarafurika,ibyo akaba yarabikoze yiyitirira Perezida w’ishyaka PS Imberakuri,ndetse anakoresha ibirango by’iri Shyaka Ubuyobozi bwaryo butabizi.

Me.Ntaganda Bernard ashobora kwisanga mu maboko ya RIB

Mu kiganiro na Rwandatribune.com  Depite Mukabunane Christine Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri yagize ati:twamaganye ayo matangazo atwitirirwa,kuko ntabwo ishyaka ryacu ryasohora itangazo nka ririya nta nama ikozwe cyangwa ubundi buyobozi bw’ishyaka ngo bubyemeze,turasaba abanyarwanda bose kudaha agaciro bene ziriya nyandiko kuko tuzifata nk’impuha(Tracte),tumaze iminsi dukusanya ibimenyetso byinshi byerekana ko Ntaganda Bernard hari ibikorwa byinshi agenda akora mu izina ry’Ishyaka ryacu kandi atakiri Umurwanashyaka wacu.

Mu gitabo cy’amategeko y’uRwanda ahana Code Penal ,cyane mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu ngingo yaryo ya :279 rivuga icyaha cyo kwiha ububashya ku mirimo itari iyawe, no kwambara umwambaro utakugenewe  ,rivuga kandi ko umuntu wese wiyitirira Umurimo adakora ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 3 n’ihazabu ya 200.000frw kugeza kuri 300.000frw.

Naho ingingo ya 273,ihana umuntu wese wigana ibirango by’uwari wese cyangwa Umuyobozi,impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa,ikirango cya Leta,cyangwa icy’uwigenda,ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza 7 n’ihazabu ya Miliyoni 2,mu gihe abihamijwe n’urukiko.

Hamaze iminsi hakwirakwizwa ,amatangazo agaragara mu mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru birwanya Leta y’uRwanda, bikorwa na Mwizerwa Syvestre na Me.Ntaganda Bernard bose biyitirira kuba aribo bayoboye iri shyaka rya PS Imberakuri,mu gihe imbere y’amategeko  bizwiko PS Imberakuri ihagarariwe na Depite Mukabunani Christine,akaba anariwe urihagarariye mu nteko nshingamategeko y’uRwanda.

Mwizerwa Ally

Inkuru Iheruka

Hamenyakanye Radio Nshya Tidjala Kabendera agiye gukorera

Inkuru Ikurikira

Rubavu:Abaturage babangamiwe n’umwanda batezwa n’umworozi w’ingurube.

Inkuru Ikurikira
Rubavu:Abaturage babangamiwe n’umwanda batezwa n’umworozi w’ingurube.

Rubavu:Abaturage babangamiwe n'umwanda batezwa n'umworozi w'ingurube.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

October 24, 2020
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

4
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

3
Ipfunwe rya Jean Marie Vianney Ndagijimana ritumye agana inkiko mu mahugu!

Ipfunwe rya Jean Marie Vianney Ndagijimana ritumye agana inkiko mu mahugu!

March 3, 2021
Guhera kuwa Gatanu inkingo zageze mu Rwanda ziratangira gutangwa

Guhera kuwa Gatanu inkingo zageze mu Rwanda ziratangira gutangwa

March 3, 2021
Kwishyura  abakozi badakora, kimwe mu byateje ibihombo abakoresha muri Covid -19

Kwishyura abakozi badakora, kimwe mu byateje ibihombo abakoresha muri Covid -19

March 3, 2021
Abasirikare 3 b’u Burundi bamaze kugwa mu mirwano ibahanganishije na FLN mu ishyamba rya Kibira

Abasirikare 3 b’u Burundi bamaze kugwa mu mirwano ibahanganishije na FLN mu ishyamba rya Kibira

March 3, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist