• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
20 °c
Kigali
21 ° Wed
21 ° Thu
20 ° Fri
20 ° Sat
Tuesday, March 2, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agiye kohereza intumwa mu Butaliyani, nyuma y’uko Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio yiciwe muri iki gihugu.

Na dorcas
February 23, 2021
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Uncategorized
7 0
0
Inamay’abakuru b’ibihugu: “Nzi neza ko imyanzuro y’ibiganiro byacu ishobora gufasha kurushaho gutera imbere” (Félix Tshisekedi)
5
Yasangijwe
103
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio yishwe ku wa 22 Gashyantare 2021, n’abantu bitwaje intwaro, gusa Guverinoma ya RDC yamaze gutangaza ko byakozwe n’umutwe wa FDRL nubwo iperereza rigikomeje.

Perezida Tshisekedi abinyujije kuri Twitter yamaganye ubu bwicanyi avuga ko ababikoze bagomba kubiryozwa.

Mu butumwa ibiro bya Perezida byashyize hanze, byavuze ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Tshisekedi arohereza intumwa mu Butaliyani imujyaniye urwandiko yageneye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Mario Draghi.

Riti “Intumwa ya Perezida wa Repubulika izasura u Butaliyani ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare ijyanye ibaruwa bwite ya Minisitiri w’Intebe.”

Ibiro bya Perezida bya Tshisekedi ntibyigeze bitangaza ibikubiye muri iyi baruwa.

AFP yatangaje ko Ambasaderi yiciwe mu bikorwa yari yagiyemo kuko hari amakuru yashakaga kumenya byimbitse mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubuyobozi bw’ubutumwa bwa Loni bushinzwe kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) bwamaganye icyo gitero cyahitanye Ambasaderi Luca, busaba ko ababikoze babiryozwa.

Uretse Ambasaderi Luca, abandi baguye muri icyo gitero harimo umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Butaliyani muri RDC n’Umukozi wa PAM. Ambasaderi yaguye ku bitaro bya Monusco kubera ibikomere by’amasasu yarashwe.

Uretse iyi baruwa Perezida Tshisekedi yoherereje Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, ibiro bye byanatangaje ko bigiye kohereza itsinda i Goma aho Ambasaderi Luca Attanasio yiciwe kugira ngo rifashe mu iperereza.

Inkuru Iheruka

RCA:Ingabo z’u Rwanda, Uburusiya n’iza Centrafrica zatangiye guhiga bukware aho inyeshyamba za CPC zahungiye

Inkuru Ikurikira

Burundi:Ingabo z’uBurundi zimaze iminsi 2 zihanganye n’Abarwanyi ba CNRD/FLN ahitwa Gafumbegeti

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

October 24, 2020
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

4
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

3
RDC:Col.Sematama Charles wari Komanda wa Rejima ya 3411 muri FARDC yatorotse ajya kwifatanya na Col.Makanika

DRC:Col.Makanika yemeje ko Col.Sematama yinjiye mu mutwe ayoboye wa Twirwaneho

March 2, 2021
Mu gihe ibitaro by’indwara zo mu mutwe byakwemeza ko Idamange Iryamugwiza arwaye ntiyaba agikurukiranywe n’ubutabera

Idamange agiye kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

March 2, 2021
Nigeria: Abanyeshuri b’abakobwa hafi 300 bari bashimuswe n’abitwaje intwaro barekuwe

Nigeria: Abanyeshuri b’abakobwa hafi 300 bari bashimuswe n’abitwaje intwaro barekuwe

March 2, 2021
Kibira-Burundi :imirwano iraca ibintu mu ishyamba  rya Kibira

Kibira-Burundi :imirwano iraca ibintu mu ishyamba rya Kibira

March 2, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist