• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
14 °c
Kigali
21 ° Sat
21 ° Sun
21 ° Mon
20 ° Tue
Friday, February 26, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Nyuma y’Imfungwa n’abagororwa Covid-19 yasesekaye mu banyeshuri

Na ildefonse
November 19, 2020
Muri Nyamukuru, Uburezi, Ubuzima
51 0
0
Nyuma y’Imfungwa  n’abagororwa Covid-19 yasesekaye mu banyeshuri
37
Yasangijwe
730
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Nyuma yaho icyorezo Covid-19 kigaragarariye mu mfungwa n’abagororwa mu magereza yo mu Rwanda kuri ubu, cyageze mu bigo by’amashuri yisumbumbuye mu ntara y’Amajyepfo.

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 hatangijwe igikorwa cyo gupima Covid-19 mu bigo byose bibarizwa muri iyi Ntara, Ku ikubitiro  hapimwe abanyeshuri n’abarimu bo mu bigo byo mu Turere twa Nyamagabe na Gisagara, hatahurwamo abanyeshuri banduye Covid-19 nyuma y’iminsi mike ishize amashuri yongeye gufungura imiryango.

Mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

Mu Karere ka Gisagara hapimwe abagera kuri 40 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa basangamo 9 banduye n’abandi bane bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje komu  banyeshuri bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 biganjemo abiga bataha iwabo n’abandi bake biga baba mu bigo by’amashuri.

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bamaze gushyira abagaragayeho ubwandu ukwabo kugira ngo batanduza abandi kandi bari kureba uko hapimwa benshi kugira ngo hamenyekana uko icyorezo gihagaze mu bigo by’amashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye we yavuze ko mu banyeshuri icyenda bagaragayeho ubwandu harimo barindwi baturuka mu nkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo n’abandi babiri biga bataha iwabo mu giturage.

Yavuze ko abanduye bamaze kubakura mu bandi babashyira ukwabo kandi ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bagiye gushaka uko hapimwa abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu bigo byose mu Karere.

Igikorwa cyo gupima COVID-19 mu bigo by’amashuri mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe mu turere twose kandi kiracyakomeje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi.

Inkuru Iheruka

RCS ivuga ko ikibazo cy’ubucucike mu magereza ntacyo yagikoraho kuko itahagarika ubutabera

Inkuru Ikurikira

Ndakoresha uburyo Yezu yakoresheje yirukana abacururiza mu rusengero –Perezida Museveni abwira abigaragambya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

October 24, 2020
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

Ubucukumbuzi:Ninde uzabazwa ubwicanyi busa na Jenoside buri gukorerwa abanyamulenge?

4
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

3
DRC: Abahagarariye Ibihugu Byabo Ntibemerewe Kurenga Kinshasa Nta Ruhushya

DRC: Abahagarariye Ibihugu Byabo Ntibemerewe Kurenga Kinshasa Nta Ruhushya

February 25, 2021
Rwanda: Jean Claude Iyamuremye yanenzwe kwiregura ko ‘nyina ari umututsi’ bityo atishe abatutsi

Rwanda: Jean Claude Iyamuremye yanenzwe kwiregura ko ‘nyina ari umututsi’ bityo atishe abatutsi

February 25, 2021
RDC: Mu ntara 4 honyine habarurwa imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, naho 8 niyo imaze gusenyuka muri 2019

RDC: Mu ntara 4 honyine habarurwa imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, naho 8 niyo imaze gusenyuka muri 2019

February 25, 2021
RCA: Ingabo zirimo  iz’u Rwanda zafashe icumbi  rya François Bozizé uyobora CPC

RCA: Ingabo zirimo iz’u Rwanda zafashe icumbi rya François Bozizé uyobora CPC

February 25, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist