• Languages
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
21 °c
Kigali
20 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
21 ° Thu
Sunday, January 17, 2021
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Iyobokamana

Gusabira Kizito Mihigo Misa bizwi ko yiyahuye ni ikosa kuri Kiliziya Gatolika?

Na Ally Jado
November 29, 2020
Muri Iyobokamana, Nyamukuru, Ubucukumbuzi
92 4
2
69
Yasangijwe
1.4k
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Tariki ya 17 Gashyantare nibwo abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana ukoze mu buryo bwa Gihanga bashenguwe no kumva inkuru y’akakabaro y’urupfu rwa Kizito Mihigo.

 Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuwa 17 Gashyantare ryavugaga ko uyu muhanzi yasanzwe yiyahuriye muri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, aho yari afungiye akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko n’ibindi byaha bifitanye isano na Ruswa.

Nyuma haje gukurikiraho imihango isanzwe yo gushyingura ikorerwa umukilisitu Gatolika  wese kuko ariryo Dini yari abereye umuyoboke.

Imwe muri iyi mihango yo kumuherekeza , uyu munsi twifuje kugarukaho mu kuwifashisha nk’urugero ni umuhango wa  Misa yo kumuherekeza  wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Ndera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali kuwa 22 Gashyantare 2020.

Abahanga muri Kiliziya Gatolika bavuga iki ku gusabira Misa umuntu wapfuye yiyahuye?

Mu nyandiko ya Padiri Edward McNamara umwarimu wa Liturugiya muri Kaminuza ya Regina Apostolorum Pontifical  y’I Roma yo mu mwaka 2005 yise “Funeral Masses for a Suicide” agaragaza byinshi byasubiza abakunzi b’ikinyamakuru Rwanda Tribune batwandikiye badusaba kubasobanurira niba gusabira Misa umuntu wiyahuye muri Kiliziya Gatolika byemewe.Ni inyandiko yasohotse mu Kinyamakuru The ZENIT Daily Dispatch.

Muri iyi nyandiko ya Padiri Edourrd MC Namara ivuga ko mu bihe byoha mbere muri Kiliziya Gatolika bitari byemewe gusomera misa umuntu wiyahuye.

 Namara akomeza avuga ko iyo uwihaye Imana yabaga yaketsweho ko yiyahuye bitaba byemewe na hato kumusomera misa yewe ngo no kumushyingura mu rimbi ry’abihaye Imana ntibyabaga byemewe na hato.

Abihaye Imana baherekeje Kizito Mihigo

Padiri Namara avuga ko muri iyo myaka byaje kuvugururwa , aho umuntu bikekwako yiyahuye ashobora gusomerwa misa mu ishyingurwa rye, aha atanga urugero rwamamaye muri iyo myaka rusa n’urwabaye inkomoko yo kwememerera  Misa umuntu wiyahuye.

Mu mwaka 1889 Umwana w’umwami w’abami wa Austria – Hungary   Rudolph yapfuye yiyahuye. Nyuma mu iperereza ryakurukiye urupfu rwe, ryagaragaje ko Rudolph yiyahuye biturutse ku burwayi bwo mu mutwe yari amaze igihe afashwe nabwo gusa bitaramenyakana mu muryango w’ibwami.

Icyo gihe Papa Leo XIII , yaciye iteka ko Umwana w’Umwami asomerwa misa yo kumusezera kuko kwiyahura kwe byari byatewe n’impamvu atagizemo uruhare.

Itegeko rya Kiliziya Gatolika , muri Kanoni yaryo ya 1184  ivuga ko mbere yo gusomera Misa umuntu wese bikekwa ko yiyahuye habanza kurebwa impamvu nyamukuru yateye Nyakwigendera kwiyahura , basanga ari impamvu atagizemo uruhare akabona ubwemererwa gusomerwa misa.

Impamvu zigaragazwa n’iyi nyandiko zishobora gutera uwiyahuye kudasomerwa Misa.

Mu nyandiko ya Padiri Namara , agaragaza byimazeyo impamvu zishobora kubuza uwiyahuye guhabwa Misa yo kumusezeraho harimo nko kuba Nyakwigendera ashobora kuba yaragaragaye mu bikorwa by’ubuhakanyi mbere y’urupfu rwe, cyangwa kuba yarumvikanishije amahame akomeye arwanya Kiliziya Gatolika muri rubanda.

Ibyanditswe Bitagatifu bivuga iki ku kwiyahura?

Mu Idini ya Ki islamu,Mu gitabo  Gitagatifu Koran muri sura Thabit Ibn Al-Dahak , Intumwa y’Imana Muhammad[ Imana Imuhe Amahoro n’imigisha] agira ati” Umuntu wese uzakoresha igikoresho cyose yica abandi  cyangwa yiyica  azahura n’ububabare bukomeye ku munsi w’urubanza”

Korowani ntagatifu yo icira iteka umuntu wese wica undi k’ubushake cyangwa akiyaka ubuzima

 Mu gitabo cy’Abacamanza 16 : 26-31  , Bibiliya igaragaza Umucamanza Samusoni nk’intangarugero  mu bantu b’ibyamamare bavugwa muri Bibiliya biyahuye, gusa abahanga mu bya Bibiliya bemeje ko Samusoni atari agamije kwiyahura  , ahubwo yari agamije kwica abafilisitiya bafatwaga nk’abanyamahanga n’abahemu ku bwoko mubagari bwa Isiraheri.

Bibiliya ivuga abantu batandatu bazwi biyahuyemuri Bibiliya ari : Inkuru y’Abimeleki igaragara mu gitabo cy’Abacamanza 9:54, Inkuru ya Sawuli (1 Samweli 31:4), Uwatwazaga Sawuli intwaro (1 Samweli 31:4-6), Ahitofeli (2 Samweli 17:23), Zimuri (1 Abami 16:18), na Yuda wiyahuye amaze kugambanira Yezu  iboneka muri  (Matayo 27:5).

 Bibiliya isanga kwiyahura ari kimwe no kwica, kandi ni byo’ni ukwiyica ubwawe. Imana ni yo yonyine imenya igihe n’urupfu umuntu azapfa.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga iki kuri iyi ngingo?

Ese Kuba Kiliziya Gatolika yarasomeye Kizito Mihigo Misa yaba yarakoze ikosa?twashatse Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya kiliziya Gatolika muri Diyoseze ya Butare,akaba n’Umuvugizi w’Inama nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda ku murongo wa telephone igendanwa ntiyatwitaba ndetse tumwandikira n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru

Ildephonse Dusabe

Inkuru Iheruka

Nyawenda J.M.V wari Umunyamabanga mukuru wa CNRD/FLN yishwe na FARDC

Inkuru Ikurikira

Opozisiyo Nyarwanda indiri y’amashyaka y’umujinya no kwivumbura!

Inkuru Ikurikira
Opozisiyo Nyarwanda indiri y’amashyaka y’umujinya no kwivumbura!

Opozisiyo Nyarwanda indiri y'amashyaka y'umujinya no kwivumbura!

Ibitekerezo 2

  1. Hakizabosco says:
    2 months ago

    Kwiyahura ni icyaha gikomeye cyane kabisa!.

    Reply
  2. Pingback: Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye - Rwanda Tribune

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

Ubusesenguzi: Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?

June 1, 2020
Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

Breaking News: Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral wari ukuriye Operasiyo za Gisilikare muri FDLR yishwe

October 24, 2020
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

December 16, 2020
Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

Ingabire Marie Immaculee yateye utwatsi abamusaba kwiyamamariza kuyobora igihugu

5
Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

Icyo Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo n’isomerwa Misa rye

4
Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

Me. Ntaganda Bernard akomeje kwiyitirira ishyaka PS Imberakuri avuga ibyo ashatse k’u Rwanda

3
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

2
Umurambo w’umunyemari Mirimo wataburuwe hashakwa ibimenyetso by’Urukiko

Umurambo w’umunyemari Mirimo wataburuwe hashakwa ibimenyetso by’Urukiko

January 16, 2021
Rubavu:Abaturage babangamiwe n’umwanda batezwa n’umworozi w’ingurube.

Rubavu:Abaturage babangamiwe n’umwanda batezwa n’umworozi w’ingurube.

January 16, 2021
PS Imberakuri:Depite Christine Mukabunani yamaganye Itangazo Me.Ntaganda yasohoye mu izina ry’ishyaka rye

PS Imberakuri:Depite Christine Mukabunani yamaganye Itangazo Me.Ntaganda yasohoye mu izina ry’ishyaka rye

January 16, 2021
Umunyamakuru Tidjara Kabendera  yasezeye RBA amaze imyaka 18 akorera

Hamenyakanye Radio Nshya Tidjala Kabendera agiye gukorera

January 16, 2021
Facebook Twitter

Aboturibo

Rwanda Tribune

Rwanda Tribune ni ikinyamakuru cyandikirwa i Kigali kigasohoka kuri murandasi. Intego y'iki kinyamakuru ni ukubagezaho amakuru y'ukuri nyakuri.

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0788531713
Emails: info@rwandatribune.com

  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist