Amezi atatu intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziri kuyoborwa mu buryo budasanzwe aho abasivili basimbuwe n’abasirikari mu cyizwe etat de siege, inyeshyamba zatangiye kwica abanyamakuru.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 rishyira kuwa gatandatu tariki ya 14 uku kwezi, mu ntara ya Ituri, Bwana Joel MUSAVULI umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa RCTB, radiyo ikorera muri iyi ntara, yiciwe hamwe n’umufasha we, abakoze aya mahano bakaba batari bagaragazwa.
Gusa nk’uko bikomeza gutangazwa n’abanyamakuru benshi muri aka gace, uyu mugabo yaba yishwe n’inyeshyamba zikomeje guteza umutekano muke muri aka gace.
Abanyamakuru ba radiyo la colombe y’i Nyanzale ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba batangaje ko bababajwe cyane n’uru rupfu, bakanakomeza bibaza impamvu abanyamakuru bakomeje kwibasirwa n’ibitero nk’ibi.
Twabibutsa ko mu minsi mike ishize, muri teritwari ya Rutshuru naho hishwe umunyamakuru, aho yahamagawe n’umuntu wamubwiye ko hari amakuru ashaka kumuha, mu gitondo agasangwa yishwe.
Denny Mugisha